Emmelyne Munanayire: “Nisabire nkuko Kizito Mihigo yabiririmbye ngo twanze gutoberwa amateka, ntihazagire ukomeza kumutobera amateka”

Mbega umunsi mubi, mbega italiki mbi, mbega agahinda, mbega intimba, mbega inkuru mbi, itashye mu matwi yanjye, umutima wanjye urameneka, ubundi nkagirango ni inzozi, ubundi maze nkibaza ngo kuki wabyemeye iby’ akababaro nkibi, kuki wemeye ko umuzirange, umunyamahoro, umunyarukundo, igisa mu bahungu, umuhanuzi, umuhanzi wari waratwihereye atuvamo bene aka kageni, kumva ko utakiri ku isi ntazongera kukubona byarangoye, ni ubu byaraniye, buri gihe uko nkwibutse intimba ishengura umutima wanjye amarira akaba yose, nakwibuka ko ntazongera kukubona, nakwibuka ko nta yindi nganzo, injyana nziza iryoheye amatwi nzongera kumva bikandenga,

Numa y’ amahoro wari waratwiherewe, ariko abanzi bayo ntibemeye ko irama ngo izagende isakaje amahoro hose, nkuko yari yarabigambiriye,
Ni ubundi ndacyakubaza Mana kuki wabyemeye, ese umurimo we yari yatangiye yarawusoje? Ariko nibutse ko iyo amatunda yeze urayasarura, kandi nibutse ko aho kumuhomba wamwitwarira,
Nasubije amaso inyuma nibuka ko umunyagikundiro, imanzi, ingenzi, imena yacu wari waramuteguye maze usiga umubwiye ko agomba kuturaga twese nk’ abanyarwanda ngo tuzabe intwali, ingenzi, abandi bazuse ikivi cy’ ingenzi, abandi bazabe imena, abandi bazunganire imena aho bari hose icyo barimo gukora cyose,

Wadusabye kwiyunga n’ abantu tukabona kwiyunga n’ Imana ubundi natwe tukiyunga n’ imitima yacu,
Ntabwo twabyumvise umunsi watubwiye ko urupfu nta kiza kibamo ariko ari irembo ritujyana aheza mu ijuru ijabiro kwa jambo aho utuye utekannye,
Ariko ibyo nabyo ntibyatumye ndekeraho kwibaza byinshi kugeza uyu munsi ntarabonera ibisubizo, kuki wishwe aka kageni, nubwo wadusezeyeho ntitubimenye ahubwo tukumva ari inganzo,

Mama ndabizi ko washenguwe n’ intimba umunsi wumva iyi nkuru mbi , ariko warihangannye wanga kurira, wanga kuraba imbere yabaguhekuye maze uhagarara gitware, nubwo wari washengutse ushira, ariko ntiwatinye kutubwira kandi nawe warubizi neza ko tumukunda uratubwira uti mumurekure nanjye nyina wamubyaye namurekuye ahuiiii mbega intimba mbega agahinda kuba utarwajije umwana wawe, kuba utabashije kumupfunyapfunya, kuba utabashije kumwambika, kuba utabashije kumurira ahubwo intimba ikwahuranya umutima , ntacyo mfite cyo kukubwira ariko ihangane komera nubwo bitoroshye kubikubwira ni ubu amarira aracyatemba, intimba ni yose, agahinda ni kenshi ndumva wagiye uyu munsi,

Uri urungano rwanjye , reka ngusezeranye ikintu kimwe ndabizi ko ntakora nk’ ibyo wakoraga, ariko watubwiye ko tugomba kuba intwali ni ukuri tuzagerageza uko dushoboye dukomereze aho warugeze kandi ibyo waharaniraga umunsi umwe tuzabigeraho nubwo abakwatse ubuzima bari bazi ko birangiye, turagukunda, tuzagukumbura, tuzakwibukira kuri byinshi, tuzakuzirikana buri gihe mu mitima yacu ndetse no mu masengesho ya buri munsi ngo nyagasani agume akuryamishe mu gituza cye, icyo wakoreye umunsi wasakazaga amahoro, urukundo, ubwiyunge mu bana b’ urwanda nubwo benshi atariko babishaka kuko batashakaga kubona abanyarwanda biyunga bahitamo kukwambura ubuzima ngo hato bitagerwaho bagakurwa umugati mw’itama, abandi bakava ku meza y’ icyubahiro.

Maze reka nisabire nkuko waririmbye ngo twanze gutoberwa amateka, ntihagire ukomeza kugutobera amateka, kugira ube uwo uriwe warabiharaniye abashaka kukutwibagiza nagirango mbabwire ngo nibabyihorere ntituzakwibagirwa, kandi ikivi watangiye tuzacyusa, imbuto wabibye muri twe irimo gukura cyane ndetse imaze gusakara isi yose.

#RIPKIZITOMIHIGOWAKIBEHO#
#RIPKIZITOMIHIGODEKIBEHO#